Rubavu: igihe ntarengwa cyahawe abayobozi bambuye Sacco cyabagereyeho

Bamwe mubayobozi bafitiye imyenda Sacco bagiye gufatirwa ibihano nyuma yo kutishyura Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko igihe ntarengwa cyahawe abayobozi b’inzego z’ibanze batwaye amafaranga y’ikigo cy’imari SACCO ntibayishyure cyabagereyeho none bagiye gufatirwa ibihano. Taliki ya 28/2/2014 niyo taliki ntarengwa abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge bambuye SACCO bari bahawe kugira ngo babe bagaruye amafaranga batwaye, ariko... Read More

Rubavu: abayobozi bafitiye imyenda SACCO, bahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu aganira n’abaturage ku iterambere ry’akarere Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba bwahagurukiye abayobozi mu nzego z’ibanze na Sacco bagaragayeho kuba babihemu muri sacco aho bagiye bafata imyenda itandukanye mu murenge sacco ariko ntibasubize amafaranga bafashe. Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Jabo paul, avuga ko mu ntara ayobora Sacco zidafite ikibazo cyo gufunga kubera imyenda... Read More

Rubavu: abakorana na Sacco batera imbere, abayitinya bagahora mu bukene

Rubavu bamwe bakorana na Sacco bagakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka kandi bikabaha inyungu Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Nyamyumba bakorana na sacco bavuga ko hari intambwe bamaze gutera mu mibereho bashingiye ku nguzanyo bahabwa mu gihe abadakorana na Sacco bavuga ko Sacco ari iz’abakire. Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko imikoranire ya Sacco yabafashije kwiteza imbere kuko... Read More

Kanama: batangiye gutoza abana kuzigama

Ibigo by’imari iciriritse mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu byatangije uburyo bwo kuzigama ku kubana, ibintu bitari bisanzwe bikorwa,  ngo bikaba byarashyizweho mu gutegurira abana ejo hazaza heza. Nkuko bisobanurwa na Nsengimana Fidele, umugenzuzi mukuru w’ihuriro CLECAM Wisigara ikorera mu murenge wa Kanama, avuga ko ubu buryo bugiye gufasha abana kugira umuco wo kuzigama no kumenya agaciro ko gukora no gutegura ejo hazaza heza bitandukanye... Read More

Kigeyo: bavanywe mu bwigunge no kwegerezwa ikigo cy’imari iciriritse

Sacco Ngwino Urebe Kigeyo yatangiye gufasha centre ya nyagahinika kwiteza imbere. Abaturage b’Umurenge wa Kigeyo akarere ka Rutsiro mu ntara y’I burengerazuba   batangaza ko kwegerezwa umurenge SACCO   bimaze kuzana impinduka zikomeye mu mibereho yabo. Ibi bakabihera kuba benshi barashoboye kwizigama bakagira ibikorwa by’iterambere bageraho, mu gihe abandi bashoboye kuyigana bakaguza bagashobora gukora nkuko babigaragaje mu gikorwa cyo gutaha... Read More

Rubavu: Bugeshi sector inaugurates SACCO building

Bugeshi sector in Rubavu district on this Wednesday the 19th.June.2013 officially inaugurated the ‘Turahumurijwe’ Savings and Credit Cooperative for the sector’s SACCO that its construction is worth Rwf115 million. ‘Turahumurijwe’ SACCO in Bugeshi sector  This money to construct the building where the Sectors SACCO will be operating was got from this financial institution with the support of its 2377 members since 2009. Bugeshi sector as... Read More

Rubavu: hatashywe inyubako ya mbere y’umurenge Sacco

Inyubako ya Turahumurijwe Sacco y’umurenge wa Bugeshi Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu taliki ya 19/6/2013 watashye inyubako yawo Turahumurijwe Sacco yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 115 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya amafaranga yo kubaka inyubako ya Sacco umurenge yavuye muri Sacco ubwayo ariko haba n’ubufatanye n’abaturage kuko imaze kugira abanyamuryango 2377 batangiye gukorana nayo kuva muri 2009. Umurenge wa Bugeshi n’indi mirenge... Read More

Rubavu: Sacco itangiye kwigirwaho kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage

Urubyiruko rwishimiye uburyo rutekerezwaho mu kwiteza imbere Ishakwe Nyamyumba Sacco yo mu murenge wa Nyamyumba niyo imaze kuba bandebereho muzindi Sacco kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage bigatuma yitabirwa birenze uko izindi Sacco zo mu turere twa Karongi, Muhanga, Burera na Musanze zitabirwa. Abitabiriye urugendo shuri muri Sacco Ishakwe Nyamyumba bavuga ko Sacco zabo zigifite ikibazo cyo gukorana n’abaturage neza bitabira gufata... Read More

Rubavu : Banki y’abaturage yatanze inguzanyo ibikorwa by’ubwubatsi birakomeza

Ndabaramiye Jimmy uyobora BPR Rubavu Nyuma y’amezi agera kuri 3 abaturage bo mu karere ka Rubavu batse inguzanyo muri banki y’abaturage bavuga ko bahejejwe mu gihirahiro no kudahabwa inguzanyo batse, bashoboye gutangira ukwezi kwa Werurwe bakomeza ibikorwa byabo nyuma yo kubona inguzanyo bari baratse muri iyi banki. Abaturage bagera kuri 93 nibo bashoboye kubona inguzanyo bari baratse banki y’abaturage ya Rubavu, igera kuri miliyoni 700 inyinshi... Read More

Rwanda | Rubavu : Sacco Icyeza Kanama yatashye inyubako ya miliyoni 17

Abanyamuryango ba Sacco Icyeza yo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barishimira ko biyujurije inyubako yo gukoreramo ihagaze miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda batashye tariki ya 25 Gicurasi 2012. Umuhango wo gutaha iyi nyubako ukaba waranahuje n’inama rusange w’abanyamuryango ba Sacco Icyeza basimbuza bamwe mu bayobozi ndetse buzuza imyanya y’ubuyobozi. Abantu bane kabaka bavuye mu nzego za Sacco Icyeza nk’uko biteganywa n’amategeko... Read More