Rusizi: Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse barasabwa gucunga imari ya rubanda neza

Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gucunga neza imari abaturage baba bababikije hagamijwe kugirango bajye bahora babagirira icyizere  ndetse n’abagifite umuco wo kubika amafaranga mu ngo babashe kuyoboka ibyo bigo kugirango nabo babashe kwizigamira biteza imbere. Ibi babikanguriwe ku wa 28/04/2015, mu cyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse cyatangiye tariki 27 Mata kikazasoza tariki... Read More

Rusizi – Gihundwe: Abamenye kare ibanga ryo gukorana neza na sacco baratera imbere.

umucungamutungo w’umusingi sacco ya Gihundwe, madame Kangabo Marie Chantal Nubwo umurenge wa Gihundwe ari umwe mu mirenge 3 igize  umujyi wa Rusizi, kandi uyu mujyi ukaba ubarirwamo amabanki hafi ya yose akomeye akorera mu gihugu, hakaba na banki y’abaturage abo baturage bari bamenyereye kuva kera, umuntu yakwibwira ko umurenge sacco wawo  utapfa kubona abawugana muri uwo mujyi bahagije nk’abagana ayo mabanki dore ko ngo bari banafite n’impungenge... Read More

Rusizi: Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwirinda kunyereza amafaranga y’abaturage bababikiye

Abacungamutungo b’ibigo by’imari biciriritse  byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gukorana ubunyangamugayo akazi kabo kugirango babashe gucunga amafaranga y’abaturage baba barababikije. Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’ihuriro  ry’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda  (AMIR), Nzagahimana J.M.V. mu mahugurwa ajyanye no gucunga amafaranga ya rubanda baba barabikijwe yabereye mu murenge wa Kamembe mu... Read More

Rusizi: Abashinzwe imirenge Sacco barasabwa kwitwararika kumafaranga y’abaturage

Nyuma y’aho ikigo cy’imari iciriritse cy’umurenge sacco Intsinzi Nzahaha cyibwe n’abakozi bacyo bakaburirwa irengero, ibindi bigo by’imirenge sacco byo muyindi mirenge birasabwa kuba maso byirinda ko amafaranga y’abaturage yakomeza kunyerezwa  cyane cyane abakozi babyo birinda kwizerana kubirebana n’amafaranga . ibi byatangarijwe mu nama yahuje inzego zose zishinzwe kugenzura ibigo by’imari biciriritse by’imirenge sacco.  Mu nama... Read More

Rusizi: Barasabwa gufunguza konti zo kwizigamira

Banki y’ubucuruzi mu Rwanda yahoze izwi ku izina rya BCR, yahinduye izina yitwa I&M bank Rwanda Ltd, nkuko basanzwe bahura n’abakiliya babo muri gahunda yo kubereka servisi babagezaho, ishami ry’iyi banki i Rusizi ryahuye n’abakiliya babo bafite konti zo kwizigamira, mu rwego rwo gukomeza icyo gikorwa cyiza batangiye, cyane ko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kugira umuco mwiza wo kwizigamira. Ababitsa muri I&M Bank Rwanda... Read More

RUSIZI: Abambura ibigo by’imari bongeye guhagurukirwaa

Abayobozi b’ibigo by’imari bitandukanye bagiranye inama n’abayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka rusizi mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo kimaze gukomerera ibigo by’imari bikorera muri aka karere, aho abayobozi b’ibi bigo ngo bamaze kubona ko ba bihemu bamaze kugwira muri rusizi, ibyo ngo bikaba byahombya ibi bigo mu gihe iki kibazo  kidakurikiranywe neza Mu karere ka Rusizi ngo hamaze kugaragara amafaranga arenga miriyoni... Read More

RUSIZI: Abayobozi ba Sacco barigishwa uburyo bw’imikorere ya BDF

Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse cyane cyane abo mu mirenge ya za Sacco n’ibigo byegerejwe abaturage barashishikarizwa gukoresha ibikorwa by’Ikigega cyashyiriweho gufasha abaturage kugirango babashe kugera ku bigo by’imari bityo bahabwe inguzanyo zibafasha kwikura mubukene. Nubwo ibi bigo byashyiriweho abaturage ngo bigaragara ko bihora biririmbwa ariko mubyukuri ngo abaturage byashyiriweho, bamwe  ntibarabisobanukiwe, ibyo bigatuma... Read More

Rusizi: women, youth in training on poverty reduction

As a way to end poverty cycle mainly affecting women and youth in Kamembe sector in Rusizi district, a training prepared by Ministry of Gender and Family Promotion (MIGEPROF) for the youth and Women on how to make money by acquiring simple loans from financial institutions is in process. Workshop attendees closely following the program This training in Kamembe sector brought together people from MIGEPROF and women and youth representatives in all... Read More

RUSIZI: Ikibazo cy’ubukene bwugarije abagore n’urubyiruko ngo kigiye kuvugutirwa umuti binyuze munguzanyo

Mu rwego rwo guteza imbere abagore n’urubyiruko, babavana mungoyi y’ubukene, mu murenge wa Kamembe harabera amahugurwa yateguwe na MIGEPROF  agamije gukangurira ibyo byiciro byombi uburyo bwo kumenya gushaka amafaranga  aho urwo rwego rukangurira ibigo by’imari biciriritse gushishikariza abagore kwitabira no kumenya gukorana n’ibigo by’imari biciriritse bafata inguzanyo  kuko aribwo buryo bwatuma batera imbere.  Mu mahugurwa yahuje intumwa... Read More

RUSIZI: ABAMBUYE IBIGO BY’IMARI IMITUNGO YABO IZAFATIRWA

Abahagarariye ibigo by’imari iciriritse bafatanyije n’abayobozi b’imirenge yo mu karere ka Rusizi, bahawe igihe cy’ukwezi kumwe kugirango babe barangije kwishyuza amafaranga asaga miliyoni mirongo icyenda n’enye yagiye atangwa mu nguzanyo ntiyishyurwe. Uyu mwanzuro wafashwe mu nama yahuje ubuyobizi bw’akarere ka Rusizi n’abahagarariye ibigo by’imari ndetse n’abahagarariye amabanki bose bakorera mu karere ka Rusizi. Abayobozi mu mirenge... Read More

Next Page »