Karongi: Hatashwe inyubako y’Umurenge SACCO y’agaciro ka 39.000.000

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 14/12/2013 mu murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi hatashywe inyubako y’Umurenge SACCO ifite agaciro ka miliyoni 39 z’amafranga y’u Rwanda. Inyubako y’Umurenge SACCO ya Rubengera ihagaze miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda, ni kimwe mu bikorwa by’imihigo y’akarere ka Karongi byagahesheje umwanya wa mbere mu mihigo ya 2012-2013. Yatashywe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe... Read More

SACCO ZA KAZO NA KARANGAZI ZUNGURANYE IBITEKEREZO

NYAGATARE-Kongera igihe cyo kwishyura inguzanyo bikava ku mwaka umwe bikagera nibura kuri 3 no kubyaza umusaruro ibituruka ku bworozi bw’inka nizo nama zigirwa sacco y’umurenge wa Karangazi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 10 Kanama,2013 iyi Sacco yasuwe na mugenzi wayo sacco ya Kazo yo mu karere ka Ngoma hagamijwe kungurana ibiterezo ku iterambere ry’ibi bigo  by’imari iciriritse. Uru rugendo sacco y’umurenge wa Kazo yagiriye I Karangazi,... Read More

Ngororero: Abakozi b’Imirenge SACCO barasabwa gucunga neza umutungo wa rubanda no gukorera ku mihigo

Mu nama yahuje ba perezida b’Inama z’Ubugenzuzi, ba perezida b’Utunama tw’inguzanyo, ba perezida ba Ngenzuzi n’abacungamutungo kuri uyu wa kabili tariki ya 23/07/2013, ubuyobozi bw’akarere bwabibukije ko buri wese agomba gukora neza inshingano ze kandi agakorera kumihigo. Nyuma y’uko hagaragaye imicungire mibi muri  amwe mu makoperative Imirenge SACCOs byabaye ngombwa ko habaho gukebura abafite aho bahurira n’imicungire y’ibyo bigo... Read More

Rwanda : Rulindo ubuyobozi bwiyemeje kurwanya ubukene mu batuye aka karere.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28/12/2012,mu karere ka Rulindo habereye inama yahuje abayobozi b’ibigo by’imari bicirirtse na  Sacco bikorera muri aka karere. Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu muri aka karere Murindwa Prosper. Bimwe mu byibanzweho byahuje aba bayobozi,ngo nu ukurebera hamwe uburyo basezerera ubukene mu batuye aka karere ,bafasha abaturage kubona inguzanyo muri ibi bigo Nk’uko aba bayobozi babivuga... Read More

Rwanda | Ngoma: Gukorana n’umurenge SACCO byatumye baca nyakatsi kumazu no ku buriri

Abanyamuryango b’umurenge SACCO Kazo barashima imikoranire yabo n’iki cyigo cy’imari kuba cyarabafashije kwiteza imbere bikura muri nyakatsi ku buririri no ku mazu. Nkuko bisobanurwa na bamwe mu bakoranye n’iyi SACCO ngo  nyakatsi ku mazu no kuburiri  bayiciye bitagoranye cyane kuko babifashwagamo na SACCO binyuze mu bi mina. Habyarimana Anastase ukomoka mu murenge wa Kazo avuga ko we ajya muri SACCO yari atuye ahantu habi mu kazu gato... Read More

Rwanda | Ngoma: Umusaza n’ umukecuru bahawe igihembo ko bakorana neza n’umurenge sacco

Kabananiye Staton na Barukinaho Saidath bakomoka mu murenge wa Kazo,bahawe igihembo n’ubuyobozi bw’akarere ko bakorana neza n’umurenge SACCO wa Kazo ho mukarere kangoma.   Guhemba aba bantu bakoranye neza na Banki byabaye ubwo bari mu muhangao wo gutaha inyubako nshya ya SACCO Kazo kuri uyu wa 16/11/2012 yuzuye itwaye  miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.   Kabaniye na Barukinamo bose bahuriza ko guhembwa babikesha ko iyo babonaga... Read More

Rwanda | Nyamagabe: Sacco zasabwe kuguriza abanyamuryango bazo ngo batange ubwisungane mu kwivuza.

Mu nama yahuje komite nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobora koperative umurenge sacco zose igamije kurebera hamwe uko gahunda zitandukanye ziri gushyirwa mu bikorwa, abayobora umurenge sacco basabwe kureba uko baguriza abanyamuryango babo ngo babashe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Agaragaza ishusho y’uko abanyamuryango bamaze gutanga umusanzu muri uyu mwaka wa 2012-2013, Umutesi Francoise uyobora... Read More

Rwanda : Byimana: Koperative SACCO INGENZI Byimana yiyubakiye inzu yo gukorera mo

Koperative Sacco Ingenzi Byimana niyo yabaye iya mbere mu kwesa umuhigo wo kwiyuzuriza inyubako yo gukoreramo nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo Sacco. Musabyimana Dieudonne, umucungamutungo wa Sacco Ingenzi Byimana akaba avuga ko kugira ngo bubake iyo nyubako yabatwaye amafaranga asaga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, babitewe n’ahantu habi bakoreraga bari baratijwe n’umurenge wa Byimana hakaba hari hihishe kandi hakorerwa n’andi... Read More

Rwanda | Nyamagabe: Abayobora koperative umurenge sacco barasabwa kuba hafi y’abanyamuryango bazo.

Abayobozi ba koperative umurenge sacco zikorera mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukurikiranira hafi abanyamuryango bazo kugira ngo barebe niba koko buzuza inshingano zo kuba umunyamuryango, ndetse ko hari aho zibavana n’aho zibegeza. Ibi babisabwe mu nama yahuje komite nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobora koperative umurenge sacco zose yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/10/2012. Abitabiriye iyi nama... Read More

Rwanda | Bugesera : Imirenge Sacco irasabwa gukora igenamigambi kugirango yihembere abakozi

Inyubako ya Sacco Ngeruka yubatswe n’abanyamuryango bayo Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko Imirenge Sacco igomba gukora igenamigambi rihamye kugira ngo izabashe kwihembera abakozi no kugera ku bindi bikorwa by’iterambere. Ibi byavugiwe mu birori byo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya z’imirenge Sacco ya Ngeruka na Kamabuye mu Karere ka Bugesera ku 24/10/2012. Abamaze kwiteza imbere babikesha ibi bigo by’imari ni benshi, ariko... Read More

Next Page »