Kubitsa ni byiza, ariko kuzigama ni akarusho

Kuba kubitsa ari byiza, ariko kuzigama bikaba akarusho, ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Augustin Ndanguza, umuyobozi w’ishami rya Banki nkuru y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo, ku itariki ya 29/10/2014. Icyo gihe ibigo by’imari n’amabanki by’i Huye byafashe umunsi wo kugaragariza abaturage ibijyanye na serivisi batanga, muri gahunda yo gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kurushaho kwitabira kuzigama, muri iki gihe cy’icyumweru cyahariwe... Read More

Nyabihu: Gukorana n’ibigo by’imari no gukira biragendana

Nyuma y’aho ibikorwa byo gutangiza icyumweru cyo kuzigama byari byarasubitswe kubera gahunda ya Ndi Umunyarwanda yari iri gukorerwa mu mirenge no mu midugudu, kuri uyu wa 10 Gashyantare, 2014 ibikorwa by’icyumweru cyo kuzigama byarasubukuwe mu karere ka Nyabihu. Mu itangira ryabyo mu murenge wa Mulinga, Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari yatangarije abaturage b’uwo murenge... Read More

Nyabihu: Zigama week igamije guca umuco wo kubika mu ngo no kuzamura umubare w’abakorana n’ibigo by’imari ukava kuri 46% ukagera kuri 60%

“Zigama week” ni icyumweru cyahariwe kuzigama mu karere ka Nyabihu. Iki cyumweru kikaba cyarasubukuwe kuwa 10 Gashyantare 2014. Impamvu nyamukuru yo gushyiraho iki cyumweru muri aka karere, akaba ari uko hakiri umubare udahajije w’abazigama n’abakorana n’ibigo by’imari nk’uko bitangazwa na Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari. Ni muri urwo rwego ibirimo gukorwa muri iki cyumweru... Read More