Gakenke: Unguka Bank commended as best in customer care, service delivery

Customer care and service delivery has been quite a problem in Rwanda for quite some time but through training especially private entrepreneurs and all involved companies, a very big step has been taken in having the best service delivery in the country. This can be confirmed through financial institutions that have continuously made their services and customer care better.   Felecien Nkurikiyumukiza the client of Unguka Bank who resides in Nganzo... Read More

Gakenke: Abagana Unguka Bank barashima ko bahabwa serivisi nziza

Kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza  cyari ikibazo cy’ingutu mu Rwanda mu minsi ishize. Ariko,  hamwe no kwigisha abikorera  by’umwihariko,  hari intambwe igenda iterwa. Ibi bigaragarira muri bimwe mu bigo by’iamari  aho abarigana batanga ubuhamya ko bahabwa serivisi nziza. Nkurikiyumukiza Felecien, umukiriya wa Unguka Bank utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke  avuga  ko Unguka Bank  ibakira neza ikanabaha serivisi... Read More

Imikoranire y’Umwalimu SACCO n’Umurenge SACCO ije gukemura bimwe mu bibazo bya mwarimu

Museruka Joseph mugikorwa cyo gutangiza amahugurwa y’abacungamangamari Abarimu baratangaza ko imikoranire y’Umwalimu sacco n’Umurenge sacco bizafasha gukemura bimwe mu bibazo abarimu bagiraga birimo kutabona serivise nziza kandi ku gihe. Koperative Umwarimu sacco n’umurenge sacco kuva kuwa 24/04/2013 zizatangira gukorana, ku buryo umunyamuryango w’Umwalimu sacco azajya aherwa serivise ku murenge sacco y’aho ageze hose hifashishijwe ikoranabuhanga... Read More

Abaturage ba Bugesera barasabwa kwitabira gukorana na Sacco kugirango babashe gutera imbere

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius ashishikariza abaturage gukorana na sacco   Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burakangurira abaturage bose kugana ibigo by’imari Umurenge Sacco bagakorana na byo neza kugira ngo babashe gutera imbere. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius yabwiye abo baturage ko badashobora gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu bategereye... Read More

Kayonza: KCB yagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu burasirazuba

 Ishami rya banki y’Abanyakenya, KCB, ryo mu karere ka Kayonza ryagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu ntara y’uburasirazuba. Iyo banki yafunguye ishami rya yo mu karere ka Kayonza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 02/2013, rikaba ari na ryo shami rukumbi ry’iyo banki riri mu burasirazuba kuva yatangira gukorera mu Rwanda. Abakiliya b’iyo banki bo mu turere tugize intara y’uburasirazuba bagombaga kujya gushaka serivisi za KCB mu mujyi wa... Read More

Muhanga: BK yabonye inyubako yayo nyuma y’imyaka 20 ikorera mu bukode

Ku wa mbere tariki ya 18/02/2013 nibwo banki ya Kigali ishami rya Muhanga yatangiye gukorera mu nyubako yayo nshya nyuma y’imyaka 20 ikorera mu nzu bakodeshaga. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shami rya Muhanga Gashema Benjamin, ngo nubwo iyi nzu batangiye kuyikoreramo ngo ntibarayitaha ku mugaragaro kuko ngo bazagira igihe cyo kuyitaha. Iyi nyubako ikaba ari inyubako igezweho batangiye gukoreramo kuko iyo bakoreragamo ubusanzwe yari nto... Read More

Ngoma:Gukora ingendo nshuri biri mu byatumye imirenge SACCO itera imbere vuba

  Murugendoshuri abakozi bo mu murenge SACCO wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare, bagiriye mu karere ka Ngoma, umurenge SACCO wa Kazo  impande zombi zatangaje ko kuba batera imbere ari uko bagenda bigira kubandi bafite icyo  babarusha. Umurenge SACCO wa Kazo wakoreweho urugendo shuri  wiyujurije inzu yo gukoreramo y’icyitegererezo muri aka karere ndetse ifite  n’ibikoresho bigezweho. Nkuko bitangazwa n’abakozi bo kuri uyu murenge ngo... Read More

Rwanda | Muhanga: Ikibazo cya BPR cyo gutanga serivisi mbi kigiye gutorewa umuti bitarenze ukwezi kumwe

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yasabye ubuyobozi bwa banki y’abaturage ishami rya Muhanga ko bakora vuba bakava mu nyubako bari gukoreramo ubu kuko ariyo ntandaro ya serivisi mbi itangirwa muri iyi banki. Mu busanzwe iyi banki iherereye mu mujyi rwagati i Muhanga igira abakiliya benshi ariko igakorera mu nyubako ntoya ndetse n’abakozi bakira abakiliya bakaba ari bake. Iyo ugeze muri iyi nyubako akenshi usanga iba ifite... Read More

Rwanda : Unguka Bank yegereje Servisi za yo abatuye akarere ka Kamonyi

Nyuma y’umwaka icyari ikigo cy’imari iciritse “IMF UNGUKA”, gihawe ibyangombwa byo gukora nka Banki, yafunguye amashami mu turere dutandukanye. Mu karere ka Kamonyi, iyi Banki imaze amezi agera kuri abiri ihafunguye imiryango. Iyi banki nshya ikorera muri Santeri ya Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo, ikaba yarafunguye imiryango yayo mu kwezi k’Ukwakira 2012. Ikaba ije gufasha muri gahunda yo kwegereza abaturage ibigo... Read More

Rwanda | Muhanga: Serivisi zakorerwaga ahandi zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2009 bwatangaje ko hari serivisi zakorerwaga ahandi kuri ubu zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere. Umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yavuze ko zimwe muri serivise bakoreraga ahandi bimuriye mu mirenge sacco ari nk’imisoro yacaga mu yandi mabanki ariko kuri ubu ikaba isigaye icishwa muri za sacco. Ikindi kuri ubu gisigaye gicishwa... Read More

Next Page »