Rwanda | Muhanga: Ikibazo cya BPR cyo gutanga serivisi mbi kigiye gutorewa umuti bitarenze ukwezi kumwe

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yasabye ubuyobozi bwa banki y’abaturage ishami rya Muhanga ko bakora vuba bakava mu nyubako bari gukoreramo ubu kuko ariyo ntandaro ya serivisi mbi itangirwa muri iyi banki. Mu busanzwe iyi banki iherereye mu mujyi rwagati i Muhanga igira abakiliya benshi ariko igakorera mu nyubako ntoya ndetse n’abakozi bakira abakiliya bakaba ari bake. Iyo ugeze muri iyi nyubako akenshi usanga iba ifite... Read More

Rwanda : Unguka Bank yegereje Servisi za yo abatuye akarere ka Kamonyi

Nyuma y’umwaka icyari ikigo cy’imari iciritse “IMF UNGUKA”, gihawe ibyangombwa byo gukora nka Banki, yafunguye amashami mu turere dutandukanye. Mu karere ka Kamonyi, iyi Banki imaze amezi agera kuri abiri ihafunguye imiryango. Iyi banki nshya ikorera muri Santeri ya Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo, ikaba yarafunguye imiryango yayo mu kwezi k’Ukwakira 2012. Ikaba ije gufasha muri gahunda yo kwegereza abaturage ibigo... Read More

Rwanda | Muhanga: Serivisi zakorerwaga ahandi zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2009 bwatangaje ko hari serivisi zakorerwaga ahandi kuri ubu zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere. Umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yavuze ko zimwe muri serivise bakoreraga ahandi bimuriye mu mirenge sacco ari nk’imisoro yacaga mu yandi mabanki ariko kuri ubu ikaba isigaye icishwa muri za sacco. Ikindi kuri ubu gisigaye gicishwa... Read More

Rwanda : Gicumbi – abanyamabanga nshingwabikorwa barasabwa kumenya imikorere y’Imirenge Sacco

Abanyamabanga nshingwabikorwa bari munama Mu gihe Imirenge Sacco sako yo mu karere ka Gicumbi imaze iminsi abakozi bayo banyereza amafaranga y’abaturage ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burasaba abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge kugenzura imikorere y’Imirenge Sacco. Mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa 31/12/2012 yagarutse ku micungire mibi y’amafaranga y’abaturage babitsa mu mabanki y’imirenge Sacco. Aha umuyobozi w’akarere... Read More

Rwanda | Nyamasheke: Ibigo by’imari byasabwe kurangwa n’imikorere myiza.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/10/2012, inama y’ihuriro ry’abantu barebera hafi imikorere y’ibigo by’imari (Access to finance forum) mu karere ka Nyamasheke yateranye, igamije kurebera hamwe imikorere y’ibigo by’imari n’imbogamizi bihura nazo mu kazi kabyo ka buri munsi. Afungura iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’iri huriro, Bahizi Charles yasabye abagize ibigo by’imari kurangwa n’imikorere myiza ngo bakure abaturage mu bukene,... Read More

Rwanda : Amabanki n’ibigo by’imari bikorera mu Karere ka Nyabihu byasabwe kugaragaza Service biha abaturage

              Amabanki n’ibigo by’imari bikorera muri Nyabihu byasabwe gutanga Serivise nziza no kuzimenyekanisha ku baturage Mu nama umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  Mukaminani Angela yakoranye n’abayobozi b’ibigo by’imari n’amabanki akorera mu karere ka Nyabihu ku itariki 24 Mata 2012, yasabye amabanki n’ibigo by’imari kujya bigaragaza serivisi biha abaturage n’igihe... Read More

Rwanda | Nyanza: Banki ya KBC yegereje abaturage ibikorwa byayo

KCB itangiye gushinga amahema yayo mu mujyi wa Nyanza Tariki 5/05/2012 Banki ya KCB yazaniye abaturage bo mu karere ka Nyanza konti yitwa Zamuka ku bakora ubucuruzi buciriritse. Iyi servisi izajya ikorera rwagati mu mujyi wa Nyanza yunganire abacuruzi baciriritse binyuze mu buryo bw’inguzanyo kugira ngo bashobore kwiteza imbere nk’uko Mutesi Dorothy ushinzwe kwamamaza servisi za KCB mu karere ka Huye yabitangaje.   Uyu mukozi wa KCB yakomeje... Read More

Rwanda | KARONGI: Banki y’Abaturage yungutse abakiliya barenga 150 muri serivisi ya ‘SIMBUKA’

Kuva kuwa kane 22 kugeza kuwa gatanu 23 Werurwe, abantu barenga 150 bari bamaze kwiyandikisha muri mobile banking iri muri serivisi ya SIMBUKA ya banki y’abaturage. Ifoto : Abantu bari baje kumva ibya SIMBUKA Igikorwa cyo guhamagarira abaturage kuyoboka iyo serivisi mu karere ka Karongi cyabereye igihe kimwe mu mirenge itandukanye. Mu murenge wa Bwishyura abakozi ba banki y’abaturage basobanuriraga abantu uko SIMBUKA ikora bifashishije umuziki... Read More

Rwanda | Nyagatare: Ubuyobozi bwatangiye ibiganiro n’abanyamabanki ngo bajye gukorera muri Centre ya Gihengeri

Nyuma y’aho abaturage bagaragarije impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo ndetse n’ubuzima bwabo kubera abajura bakunze kwibasira centre ya Gihengeri yo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bugamije gusahura amafaranga, ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mukama buratangaza ko bwatangiye ibiganiro n’abanyamabanki bukaba bufite icyizere ko mu gihe kitarambiranye amabanki azaba yatangiye kuhakorera. Mu kiganiro n’abaturage batuye muri... Read More

Rwanda | Umukiriya ni umwami – Nshirimpumu

Kenya commercial Bank (KCB) iravuga ko mu minsi mike izaba ifite amashami yayo mu ntara y’iburasirazuba. Ibi ni ibyavuzwe na Yves Nshirimpumu umucungamari wa KCB, aho yasobanuriraga abayobozi b’imirenge sacco hamwe n’abaperezida ba sacco mu karere ka kirehe, imikorere n’imitangire myiza ya serivisi, akomeza avuga ko bakorana n’imirenge sacco bakaba bafite gahunda yo gufungura amashami yabo mu karere ka Kirehe mu minsi ya vuba. Bavuga kandi... Read More

« Previous PageNext Page »