Nyamagabe: Inyubako Indashyikirwa Mushubi Sacco yujuje ngo izafasha mu mitangire ya serivisi nziza.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/06/2013, abanyamuryango ba koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Mushubi “Indashyikirwa Mushubi Sacco” batashye inyubako yo gukoreramo biyubakiye, ikaba yaratwaye miliyoni 14 n’ibihumbi 667 n’amafaranga 866 y’u Rwanda (14,667,866 Rwf). Urimumahoro Jean Baptiste, perezida w’inama y’ubutegetsi y’indashyikirwa Mushubi Sacco avuga ko mbere bakoreraga mu byumba bibiri bari baratijwe n’umurenge... Read More

Nyamasheke: Abanyamuryango ba SACCO-Karengera biyujurije inyubako yatwaye asaga miliyoni 14 z’amanyarwanda

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Karengera mu karere ka Nyamasheke (Dufatanye Karengera Saving and Credit Cooperative DUKASACCO) ku wa gatatu, tariki ya 12/06/2013 batashye inyubako biyujurije ifite agaciro gasaga miliyoni 14 n’ibihumbi 706 by’amanyarwanda. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimye intambwe iyi SACCO yateye iteza imbere abanyamuryango bayo ariko na none asaba abaka inguzanyo kunoza imishinga... Read More

Gakenke: Abanyamuryango b’ibimina babona amafaranga icyarimwe bakoranye n’ibigo by’imari

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere atanga ikiganiro. Abayobozi b’ibimina barasabwa gukorana n’ibigo by’imari biciriritse n’amabanki kugira ngo bose babone amafaranga rimwe bashora mu mishinga ibyara inyungu aho gutegereza kugeza buri wese ahetuwe. Ibi Nizeyimana Ildephonse, umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Gakenke yabisabye abayobozi b’ibimina mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013. Ubusanzwe abanyamuryango... Read More

Utazi kuzigama ntakwiye guhabwa akazi – Bosenibamwe Aimee

Muri gahunda yo kwiteza imbere, abaturage bo mu karere ka Rulindo barasabwa kugira umuco wo kuzigama. Ngo buri muturage abashije kuzigama muri duke yunguka byabasha  kumufasha kwiteza imbere, nk’uko bikunze kugarukwaho n’abayobozi mu karere ka Rulindo. Kwizigamira kandi ngo ntibigombera kuba umuntu afite umutungo mwinshi , ahubwo ngo ni ukwishyiramo ubushake nk’uko umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee abivuga. Bosenibamwe avuga... Read More

RUSIZI: Abayobozi ba Sacco barigishwa uburyo bw’imikorere ya BDF

Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse cyane cyane abo mu mirenge ya za Sacco n’ibigo byegerejwe abaturage barashishikarizwa gukoresha ibikorwa by’Ikigega cyashyiriweho gufasha abaturage kugirango babashe kugera ku bigo by’imari bityo bahabwe inguzanyo zibafasha kwikura mubukene. Nubwo ibi bigo byashyiriweho abaturage ngo bigaragara ko bihora biririmbwa ariko mubyukuri ngo abaturage byashyiriweho, bamwe  ntibarabisobanukiwe, ibyo bigatuma... Read More

Gakenke: Abanyamuryango batashye inyubako ya SACCO biyubakiye mu mbaraga zabo

Kuri uyu wa Gatanu  tariki 06/06/2013, abanyamuryango ba KAVABU SACCO y’Umurenge wa Karambo ho mu Karere ka Gakenke batashye inyubako ya SACCO yuzuye itwaye  hafi miliyoni 19 n’ibihumbi 300. Ako kayabo k’amafaranga  katurutse  mu misanzu y’abanyamuryango, imigabane shingiro n’inyungu SACCO yabonye mu myaka yatambutse. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin witabiriye umuhango wo kuyitaha... Read More

Amajyaruguru : Abacungamutungo ba SACCO barasabwa gutanga serivisi nziza kuko bizongera ababagana

Abacungamutungo ba za SACCO zo muri Gakenke, Gicumbi na Rulindo. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ntakirutimana Zephyrin arasaba abacungamutungo ba SACCO gutanga serivisi nziza ku baturage babagana kuko bizagira uruhare mu kongera umubare w’abakiriya. Ibi uyu muyobozi yabivuze  mu  nama yahuje  abakozi ba BDF n’abacungamutungo ba SACCO mu Turere twa Gakenke, Gicumbi na Rulindo, inama yabereye  ku biro by’Akarere... Read More

Kutivanga mu mikorere ya za Sacco k’ubuyobozi ntibivuga kutazifasha

Sacco, nka koperative abaturage bo mu Mirenge bahurizamo amafaranga yabo, nta muyobozi wemerewe kwivanga mu bikorwa byazo. Ni na yo mpamvu nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze ugomba kugaragara muri komite zazo. Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ariko ko kutivanga mu mikorere ya za sacco bitavuga kuzitererana burundu. Impamvu Guverineri Munyantwari asaba inzego z’ubuyobozi kudatererana za Sacco, ni ukubera ko ari zo... Read More

Intara y’amajyepfo: Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kongera imbaraga mu gukurikirana abambuye ibigo by’imari

Hagamijwe kurebera hamwe aho kwishyuza ba bihemu bambuye ibigo by’imari, bimwe bikabiviramo gufunga imiryango, ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’igihugu n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imari n’iterambere mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abayobozi ba za Sacco zo muri iyi Ntara, bagiriye inama i Huye kuwa 5/6/2013 Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Rwangombwa John,... Read More

Ngoma: Kubera ibyiza basanze mu murenge SACCO byatumye basaba ko habaho n’utugari SACCO

Abanyamuryango b’umurenge SACCO wa  Zaza ho mu karere ka Ngoma ubwo batahaga kumugaragaro inyubako nshya biyubakiye bavuze ko umurenge SACCO umaze kubageza kuri byinshi ndetse ngo bifuza ko ibyo byiza byakwegerezwa abaturage bikagera mutugali no mu midugudu.  Inzu yatashywe ku mugaragaro itwaye miliyoni hafi 27 z’amafaranga y’urwanda. Iyi nzu yubatswe kuburyo bugezweho kandi ifite n’ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ibindi.  Abavuga imyato... Read More

Next Page »