Nyabihu: 2011-2015 SACCO zose zifite inyubako zikoreramo zigezweho

Buri murenge ufite SACCo yubatswe ku buryo bugezweho Kuba buri murenge ufite inyubako ya SACCO igezweho yubatswe n’ abanyamuryango babigizemo uruhare ngo ni intambwe ikomeye yatewe mu myaka 5 ishize. Buri murenge muri 12 igize Nyabihu ufite inyubako ya SACCO igezweho yubatswe ku bufatanye n’abaturage. Iyi ni iy’umurenge wa Jomba Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko mu mwaka wa 2011 nta murenge... Read More

Nyamasheke: Abaturage basabwe kurata ibyiza bya sacco

  Mu muhango wo gutaha inyubako nshya ya Sacco ya Gihombo izwi ku izina rya Unguka Sacco iri mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, abayobozi basabye abanyamuryango b’iyi sacco kugaragariza abandi baturage batarayijyano icyo yabamariye aho kugaragaza ko ikorera ahantu heza. Ibi bakaba babisabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2015, ubwo abaturage bishimiraga inzu igezweho bamaze kwiyubakira yatwaye amafaranga asaga miriyoni... Read More

Amajyepfo: Za sacco zagurije ibimina bya mituweri zinubira gutereranwa n’ubuyobozi mu kwishyuza

Abayobora za sacco zimwe na zimwe zo mu Ntara y’amajyepfo, binubira ko hari igihe ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwabasabye guha inguzanyo ibimina by’abaturage kugira ngo babashe gutanga amafaranga ya mituweri nyamara bukaba bwarabatereranye mu kwishyuza. Sacco yo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye ni imwe muri sacco zifite iki kibazo. Abayiyobora bavuga ko abaturage bakibarimo miriyoni hafi n’igice babagurije mu mwaka wa 2011. Vedatse... Read More

Za sacco zirasabwa kurushaho gutanga inguzanyo

Mu nama abayobozi ba za sacco bo mu Ntara y’Amajyepfo bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi ntara ndetse n’ubwa Banki Nkuru y’u Rwanda ku itariki ya 6/8/2015, basabwe kurushaho gutanga inguzanyo kuko amafaranga za sacco zibitse ari menshi ugereranyije n’atangwaho inguzanyo. Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, raporo yo kugeza mu mpera y’ukwezi kwa 6 k’uyu mwaka igaragaza ko za sacco zari zibitse miriyari 58, nyamara 28 ni zo zonyine zari... Read More

Kayonza: Nyuma yo guhagarika ubugira gatatu inyubako ya Sacco ya Karambi yarashyize iruzura

Sacco y’Umurenge wa Murundi ikimara kugaba ishami mu kagari ka Karambi yatangiye gukorera mu nzu y’inkodeshanyo, ariko iyo nzu ngo ikaba itaratangaga icyizere ku mutekano w’amafaranga y’abaturage nk’uko abanyamuryango b’iyo Sacco bakunze kubivuga. Ibyo byatumye bishyira hamwe batangira gukusanya amafaranga yo kubaka inyubako Sacco ya bo yakoreramo, bitewe n’uko bari baramaze kwemererwa ikibanza n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza. Gusa... Read More

Nyaruguru: Umukene kurusha abandi niwe ukeneye kubitsa kurusha abandi – Guverineri Munyantwari

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse aributsa abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ko umuco wo kuzigama ugomba kubaranga bose ariko cyane cyane abakene bakaba aribo babitsa kuko aribo babikeneye kurusha abandi. Aha Guverineri Munyantwari agereranya kuzigama n’ubwisungane kuko ngo mu kuzigama abafite ubushobozi bwinshi ndetse n’abafite buke bose babihuriraho, kandi bikabazamura. Guverineri Munayantwari rero akavuga ko umuturage... Read More

Nyamagabe: Banks should support small scale enterprises

John Kagarama the coordinator of BDF urged local banks operating in Nyamagabe district banks to extend greater assistance to small and medium scale entrepreneurs to become successful. He said that small enterprises usually collapse due to poor management. Therefore, banks or microfinance institutions are duty bound to advice and guide such ventures to overcome obstacles and steer them on the correct path. Kagarama was addressing BDA representatives,... Read More

Nyamagabe: Ibigo by’imari iciriritse birahamagarirwa gukorana n’abajyanama mu bucuruzi

Ibigo by’imari iciriritse cyane cyane imirenge SACCO, birahamagarirwa gukorana n’abajyanama mu bucuruzi mu rwego rwo kugira ngo hahangwe imirimo myinshi kandi n’ubucuruzi buciriritse bubashe gutera imbere. Kuri uyu wa 15 kamena 2015, ikigo gishinzwe gutezimbere imishinga iciriritse (BDF) cyahuje abahagarariye za SACCO n’abajyanama mu bucuruzi b’imirenge, mu nama yari igamije guhana amakuru ku mikoranire kugira ngo ubucuruzi buciriritse... Read More

Ruhango: Sacco Baturebereho yatashye inyubako yiyujirije ifite agaciro gasaga miliyoni 126

Sacco Baturebereho y’umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, kuri uyu 03/06/2015, yatashye inyubako yayo yiyubakiye, ibikesheje imikoranire myiza iri hagati y’ubuyobozi n’abanyamuryango. Iyi nyubako ya etage ebyiri ikaba yaruzuye mu gihe cy’amazi atandatu gusa, itwaye akayabo ka miliyoni 126. 950.945 y’amafaranga y’u Rwanda, yaturutse mu banyamuryango bayo. Perezida w’inama y’ubutegetsi bw’iyi Sacco Leonard Ndagijimana, yavuze... Read More

Kayonza: Sacco ngo yabereye abaturage ikiraro kibambutsa ubukene

Abaturage bakorana na Sacco mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bavuga ko Sacco yababereye nk’ikiraro kibambutsa ubukene kibaganisha ku iterambere, kuko kuva batangiye gukorana na yo bagiye batera imbere ku buryo bugaragara. Mu bihe byashize gukorana na banki n’ibigo by’imari byafatwaga nk’iby’abafite amikoro ahambaye kandi bize, bigatuma abaturage baciriritse batabasha kwizigama muri duke babona. Iyi myumvire yagiye ihinduka nyuma... Read More

Next Page »