Ubukene no kwiga mu mashuri yisumbuye ntibyamubujije kwizigama

Angélique Nayinganyande w’i Jabana mu Murenge wa Gasabo, arangije amashuri yisumbuye afite ibihumbi 80 kuri konti kandi aturuka mu muryango ukennye. Nayinganyande uyu arangije segonderi mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare (GSOB). Avuga ko kwizigamira yabikuye mu nyigisho yagiye ahabwa n’Imbuto Foundation, ari na yo imutangira amafaranga y’ishuri guhera mu mwaka w’2011. Agira ati “Sinajyaga... Read More

Abavuka bafite amahirwe yo gusanga umuco wo kuzigama

Abana bo mu Murenge wa Gitesi muri Karongi basanga bafite amahirwe yo kuba barasanze umuco wo kwizigamira mu gihe utahozeho. Muri uku kwezi kwahariwe ukwizigama, abana bari gutozwa umuco wo kwizigama bakiri bato kugira ngo baziteze imbere mubihe bizaza batagombye kujya barushya ababyeyi babo. Abana bo mu Murenge wa Gitesi biga mu rwunge rw’amashuli rwa Gitesi baragaragaza akamaro ko kwizigama bakiri bato. Mukamana Florence ni umwe muri bo, ati:”Kwizigama... Read More

Ababyeyi baragaragaza inyungu iri mu kuzigamira abana

Ababyeyi batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko kuzigamira abana babo bituma bakurana umuco wo kudasesagura kandi bikabarinda n’ubushomeri. Ababyeyi twaganiriye bavuga ko bikwiriye ko umubyeyi afunguriza umwana we konti muri Banki runaka, azajya ashyiraho amafaranga bitewe n’ubushobozi bwe; nkuko Bitwayiki Felicien abisobanura. Agira ati “Bidufasha kugira ngo umwana yoye kuba igisambo. Niba abonye igiceri cy’(amafaranga y’u Rwanda)... Read More

Rutsiro: Urubyiruko rusanga “Iteganyirize Rubyiruko izabafasha kudapfusha ubusa amafaranga

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rutangaza ko gahunda yo kwizigamira amafaranga yiswe Iteganyirize rubyiruko izatuma rudapfusha ubusa amafaranga make rubona. byatangajwe kuwa 28  Ukwakira 2015 ubwo ku bufatanye bw’umushinga Global Communities muri gahunda‘‘Usaid Ejo heza’’ikigo cy’imari icirirtse COOPEC cyatangizaga iyi gahunda ku mugaragaro,urubyiruko rukaba ruvuga ko nyuma y’amezi abiri y’igerageza bamaze kwiteza imbere bakoresheje... Read More

Rutsiro: Ababyeyi barasabwa kuzigamira abana babategurira ejo heza.

  Ababyeyi bo mu karere ka Rutsiro barasabwa kuzigamira abana babyara kugirango bazagire ahazaza heza, ababyeyi bamaze gusaza. kuwa 26 Ukwakira 2015, ubwo kuri Sacco Abesamihigo ba Gihango(SACCOAGI)hatangizwaga kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyo kwizigamira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda AMIR bwakanguriye ababyeyi guteganyiriza abana babo babazigamira. Umuyobozi wungirije w’iri shyirahamwe ry’ibigo... Read More

Gisagara: Kwigisha abanyeshuri b’abakobwa kwizigamiri bituma badata amashuri

Muri Gisagara gutoza abanyeshuri b’abakobwa kwizigamira bahereye kuri duke kandi bakiri bato bibafasha gutekereza kuri ejo habo, bikanabarinda guta amashuri. Mu mashuri yisumbuye amwe n’amwe yo mu karere ka Gisagara batangije umuco wo gufasha abana b’abakobwa kwizigamira amafaranga make, agamije kubafasha kwizamura bahereye ku bike kandi bigatuma batabura ibikoresho by’ishuri ngo babe bata ishuri. Abanyeshuri b’abakobwa bo mu rwunge rw’amashuri... Read More

Nyaruguru: Umukene kurusha abandi niwe ukeneye kubitsa kurusha abandi – Guverineri Munyantwari

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse aributsa abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ko umuco wo kuzigama ugomba kubaranga bose ariko cyane cyane abakene bakaba aribo babitsa kuko aribo babikeneye kurusha abandi. Aha Guverineri Munyantwari agereranya kuzigama n’ubwisungane kuko ngo mu kuzigama abafite ubushobozi bwinshi ndetse n’abafite buke bose babihuriraho, kandi bikabazamura. Guverineri Munayantwari rero akavuga ko umuturage... Read More

Bugesera: Urubyiruko rurakangurirwa umuco wo kwizigamira

Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera ihamagarira urubyiruko kugira umuco wo kuzigama nka kimwe  mu byarufasha kwiteza imbere.  Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera aravuga ko ubwizigame mu rubyiruko bufatwa nk’inkingi yarufasha kurwanya ubukene. Agira ati “ urubyiruko iyo... Read More

HUYE : Babikesha kwizigamira baguriye inka abanyamuryango

Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba Rusatira na Kinazi KOARUKI Imanzi bagabiwe inka barahamya ko zigiye kubakura mu bukene kandi bakazoroza n’abandi mu rwego rwo kuzamurana. Bivuye ku kwizigama nyuma y’akazi bakoze ko gutunganya amaterasi, abanyamuryango bo muri koperative KOARUKI Imanzi, baguze inka 20 zigamije gufasha bamwe mu banyamuryango babo kwivana mu bukene. Abazihawe bavuga ko ari igikorwa gikomeye bari bategereje kuva kera... Read More

Nyabihu: Abakorana na SACCOs bariyongereye

Abagana za SACCOs mu karere ka Nyabihu bariyongereye, n’ubwizigame buriyongera  kandi bigenda bibafasha mu iterambere n’imibereho myiza yabo. Kuzamura imibereho y’abaturage kwa SACCO bivugwa binyuze mu buhamya bwa bamwe mu baturage kandi bikanagarukwaho na Hatangimbabazi Theodore ushinzwe amakoperative n’ishoramari mu karere ka Nyabihu. Kuri ubu,bamwe mu bagannye ibigo by’imari bakirinda gusesagura duke babona ahubwo bakatuzigama,bamaze... Read More

Next Page »