Abavuka bafite amahirwe yo gusanga umuco wo kuzigama

Abana bo mu Murenge wa Gitesi muri Karongi basanga bafite amahirwe yo kuba barasanze umuco wo kwizigamira mu gihe utahozeho. Muri uku kwezi kwahariwe ukwizigama, abana bari gutozwa umuco wo kwizigama bakiri bato kugira ngo baziteze imbere mubihe bizaza batagombye kujya barushya ababyeyi babo. Abana bo mu Murenge wa Gitesi biga mu rwunge rw’amashuli rwa Gitesi baragaragaza akamaro ko kwizigama bakiri bato. Mukamana Florence ni umwe muri bo, ati:”Kwizigama... Read More

hafashwe ingamba z’umutekano w’amafaranga ari muri za sacco

N’ubwo hari abatizera umutekano w’amafaranga abikwa muri za sacco kuko zikirindishwa inkoni, abazicunga bavuga ko bafashe ingamba z’umutekano w’amafaranga babitse. Hari abantu bamwe usanga bavuga ko batabitsa muri za sacco zo mu Mirenge kubera ko ngo batakwizera umutekano w’amafaranga yabo. Josiane Umulisa utuye mu Murenge wa Huye, akarere ka Huye ni umwe muri bo. Agira ati « nk’abantu barindisha inkoni se, nta n’imbunda bakoresha,... Read More

Nyaruguru: Umukene kurusha abandi niwe ukeneye kubitsa kurusha abandi – Guverineri Munyantwari

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse aributsa abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ko umuco wo kuzigama ugomba kubaranga bose ariko cyane cyane abakene bakaba aribo babitsa kuko aribo babikeneye kurusha abandi. Aha Guverineri Munyantwari agereranya kuzigama n’ubwisungane kuko ngo mu kuzigama abafite ubushobozi bwinshi ndetse n’abafite buke bose babihuriraho, kandi bikabazamura. Guverineri Munayantwari rero akavuga ko umuturage... Read More

Burera: Bagaragaza impungenge zituma bamwe batseta ibirenge mu kubitsa muri SACCO

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko hari abadashishikarira kubitsa amafaranga yabo muri za SACCO ngo kuko bazifata nka bya bigo by’imari iciriritse (Microfinances) byakoreye mu Rwanda bikaza guhomba, amafaranga y’abaturage agatwarwa na ba bihemu banze kwishyura ibyo bigo by’imari. Abaturage bavuga ko ibyo bigo by’imari bindi byari byegerejwe abaturage, byatangiye bitanga serivisi zijya kumera nk’iza SACCO. Ngo ariko... Read More

Nyanza: Ngo nta mirenge SACCO n’amabanki bizongera kurindishwa ibibando

Mu kiganiro Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki 26/09/2013 mu cyumba cy’inama cy’ako karere yatangaje ko nyuma y’ubujura bwitwaje intwaro bwagaragaye hirya no hino mu tundi turere, bafite ingamba zo kutazongera kurindisha ibibando amafaranga y’abaturage babona ari uko biyushye akuya.   Akarere ka Nyanza karizeza abaturage umutekano w’amafaranga yabo abitse mu mabanki Ibi Murenzi... Read More

Gicumbi – Hatashywe inyubako ya Saco ya miliyoni 15 avuye mu misanzu y’abaturage

Umuyobozi w’akarere wungirije w’akarere ka Gicumbi arasaba aturage kwirinda umuco wo kwambura ibigo by’imari Mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi hatashywe inyubako ya Sacco ya miliyoni 15 avuye mu misanzu y’abaturage. Tariki  14/08/2013, nibwo iyi Sacco yatashywe ku mugaragaro kubufatanye n’abaturage bagize ubwitange bwo gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 15  avuye mu misanzu y’abaturage. Nteziryayo Syleverien umuyobozi... Read More