Rusizi: imirenge Sacco ntigitanga amafaranga ya VUP

Abayobozi b’imirenge sacco Amwe mu makoperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge Sacco ntagitanga inguzanyo za VUP kubera ko yananiwe kugaruza inguzanyo yatanze. Ibi babivuze ku wa 10 Gashyantare 2016, mu inama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abayobozi ba za Sacco. Zimwe muri izo Sacco zagonzwen’itegeko rya banki nkuru y’igihugu BNR  zigahagarikirwa gutanga  inguzanyo ni iyumurenge wa Butare , Gikundamvura, Mururu, Nkombo, Nkungu... Read More

Nyabihu: 2011-2015 SACCO zose zifite inyubako zikoreramo zigezweho

Buri murenge ufite SACCo yubatswe ku buryo bugezweho Kuba buri murenge ufite inyubako ya SACCO igezweho yubatswe n’ abanyamuryango babigizemo uruhare ngo ni intambwe ikomeye yatewe mu myaka 5 ishize. Buri murenge muri 12 igize Nyabihu ufite inyubako ya SACCO igezweho yubatswe ku bufatanye n’abaturage. Iyi ni iy’umurenge wa Jomba Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko mu mwaka wa 2011 nta murenge... Read More

Rutsiro: Urubyiruko rusanga “Iteganyirize Rubyiruko izabafasha kudapfusha ubusa amafaranga

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rutangaza ko gahunda yo kwizigamira amafaranga yiswe Iteganyirize rubyiruko izatuma rudapfusha ubusa amafaranga make rubona. byatangajwe kuwa 28  Ukwakira 2015 ubwo ku bufatanye bw’umushinga Global Communities muri gahunda‘‘Usaid Ejo heza’’ikigo cy’imari icirirtse COOPEC cyatangizaga iyi gahunda ku mugaragaro,urubyiruko rukaba ruvuga ko nyuma y’amezi abiri y’igerageza bamaze kwiteza imbere bakoresheje... Read More

Gisagara: Kwegerezwa Sacco byatumye batagisesagura

Abatuye umurenge wa Kigembe bavuga ko kuzanirwa Sacco byatumye batera imbere kuko batagisesagura amafaranga babona, ahubwo akaba asigaye akorwamo  imishinga. Kuri ubu mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, hakorera imishiga itandukanye iha imirimo umubare munini w’abaturage, irimo iya MINAGRI ishinzwe kwita ku bishanga, VUP, FONERWA n’indi. Kugira iyi mishinga mu murenge wa Kigembe byatumye abaturage benshi babasha kubona akazi kabahemba,... Read More

Ngarama: Barakangurirwa kwiteza imbere bakorana n’ibigo by’imari

Ikicaro cya Koperative ya SACCO ya Ngarama Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngarama burakangurira abatuye uyu murenge gukorana n’ibigo by’imari, kugira ngo bakomeze kwiteza imbere banateze imbere agace batuyemo. Ibi ariko kugira ngo babigeraho byihuse, ni uko babinyuza mu kwibumbira hamwe, bagakorera mu makoperative kugira ngo banabashe kubona ingwate. kirundeke ni umuturage wo muri uyu murenge wa Ngarama, avuga ko nyuma yo kwitinyuka agakorana... Read More

Guhera 2016 zimwe muri  sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga

Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016, za sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamuryango babashe guherwa serivisi muri sacco bagezeho yose. Nk’uko bisobanurwa na Gilbert Habyarimana, umugenzuzi mukuru w’amakoperative mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, ngo iki gikorwa cyo kwifashisha ikoranabuhanga muri za sacco zo mu mirenge kizajyana no gushyiraho banki ya za sacco, ni ukuvuga banki imwe zihuriyeho. Iryo... Read More

Nyamasheke: Abaturage basabwe kurata ibyiza bya sacco

  Mu muhango wo gutaha inyubako nshya ya Sacco ya Gihombo izwi ku izina rya Unguka Sacco iri mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, abayobozi basabye abanyamuryango b’iyi sacco kugaragariza abandi baturage batarayijyano icyo yabamariye aho kugaragaza ko ikorera ahantu heza. Ibi bakaba babisabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2015, ubwo abaturage bishimiraga inzu igezweho bamaze kwiyubakira yatwaye amafaranga asaga miriyoni... Read More

Amajyepfo: Za sacco zagurije ibimina bya mituweri zinubira gutereranwa n’ubuyobozi mu kwishyuza

Abayobora za sacco zimwe na zimwe zo mu Ntara y’amajyepfo, binubira ko hari igihe ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwabasabye guha inguzanyo ibimina by’abaturage kugira ngo babashe gutanga amafaranga ya mituweri nyamara bukaba bwarabatereranye mu kwishyuza. Sacco yo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye ni imwe muri sacco zifite iki kibazo. Abayiyobora bavuga ko abaturage bakibarimo miriyoni hafi n’igice babagurije mu mwaka wa 2011. Vedatse... Read More

Za sacco zirasabwa kurushaho gutanga inguzanyo

Mu nama abayobozi ba za sacco bo mu Ntara y’Amajyepfo bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi ntara ndetse n’ubwa Banki Nkuru y’u Rwanda ku itariki ya 6/8/2015, basabwe kurushaho gutanga inguzanyo kuko amafaranga za sacco zibitse ari menshi ugereranyije n’atangwaho inguzanyo. Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, raporo yo kugeza mu mpera y’ukwezi kwa 6 k’uyu mwaka igaragaza ko za sacco zari zibitse miriyari 58, nyamara 28 ni zo zonyine zari... Read More

Rubavu:  amabanki aratungwa agatoki mu kutorohereza abayagana

Abakorana n’amabanki mu karere ka Rubavu banenga imikoranire Bamwe mu bagana amabanki mu karere ka Rubavu bavuga ko atabafasha kubona inguzanyo mu gihe cyihuse bigatuma bidindiza imishinga yabo. Mu nama yahuje abanyamabanki, abikorera n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu tariki ya 17/6/2015, bamwe mubikorera bagaragaje ikibazo cyo gutinza guhabwa inguzanyo bamwe bavuga ko niyo barangije guhabwa inguzanyo badahabwa ibyangombwa baba batanze kugira... Read More

Next Page »