HUYE : Babikesha kwizigamira baguriye inka abanyamuryango

Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba Rusatira na Kinazi KOARUKI Imanzi bagabiwe inka barahamya ko zigiye kubakura mu bukene kandi bakazoroza n’abandi mu rwego rwo kuzamurana. Bivuye ku kwizigama nyuma y’akazi bakoze ko gutunganya amaterasi, abanyamuryango bo muri koperative KOARUKI Imanzi, baguze inka 20 zigamije gufasha bamwe mu banyamuryango babo kwivana mu bukene. Abazihawe bavuga ko ari igikorwa gikomeye bari bategereje kuva kera... Read More

Kwizigamira 200 ku munsi byavamo ibihumbi 48 ku mwaka

Mu biganiro ku iterambere agirana n’abaturage bo mu karere ka Huye, Paulin S. Mutemberezi, umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ubukungu no guteza imbere umurimo muri aka karere, avuga ko n’ukora umurimo wo guhingira abandi yatera imbere abishyizemo ubushake.,Icyangombwa ngo ni ukwiyemeza kuzigama duke duke. Agira ati “umuntu ukorera amafaranga 700 ku munsi, ashobora kwifashisha 500 mu byo akeneye by’ibanze, 200 asigaye akayizigama. Nibutse... Read More