Rusizi: imirenge Sacco ntigitanga amafaranga ya VUP

Abayobozi b’imirenge sacco Amwe mu makoperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge Sacco ntagitanga inguzanyo za VUP kubera ko yananiwe kugaruza inguzanyo yatanze. Ibi babivuze ku wa 10 Gashyantare 2016, mu inama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abayobozi ba za Sacco. Zimwe muri izo Sacco zagonzwen’itegeko rya banki nkuru y’igihugu BNR  zigahagarikirwa gutanga  inguzanyo ni iyumurenge wa Butare , Gikundamvura, Mururu, Nkombo, Nkungu... Read More

Ngoma: Amatsinda ya baringa muri VUP atumye bishyuzwa inguzanyo batafashe

Bamwe mu baturage  batuye akarere ka Ngoma bo mu mirenge ikorerwamo n’umushinga VUP bisanze bishyuzwa amafaranga  batigeze bafata nyuma y’uko hari abantu bafashe nimero z’indangamuntu zabo bakazifashisha bakora amatsinda ya VUP  ya baringa  ngo bahabwe inguzanyo . Abakozi ba VUP mu mirenge ndetse  na bamwe mu abayobozi kuva mu midugudu kugera mu murenge ni bamwe mu batungwa agatoki kugukoresha nabi ayo mafaranga  yatanzwe hagamijwe gufasha... Read More

Gakenke: Uyu mwaka urarangira SACCO 13 zibonye inyubako zo gukoreramo

Uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 urarangira, ibigo 13 by’imari biciritse byo kubitsa no kuguriza bizwi nka SACCO byo mu Karere ka Gakenke byiyujurije inyubako zigezweho zo gukoreramo mu misanzu yatanzwe n’abanyamuryango bazo. Aya mazu hafi ya yose ageze mu masuku ahanini yo gusiga amarangi, no kurangiza uturimo dutandukanye tutarangiye. Uretse SACCO z’imirenge itatu ari yo Cyabingo, Rushashi na Gashenyi zaguze na Leta inyubako zitari zigikoreshwa... Read More

Rwanda | Ngororero: Umurenge wa Muhororo ubaye uwa mbere mu karere mu kwiyuzuriza inyubako ya koperative umurenge Sacco

Uyu munsi w’ejo kuwa 5/04/2012 mu murenge wa Muhororo habaye  umuhango wo gutaha inzu umurenge Sacco Muhororo izakoreramo. Iyo nzu yuzuye itwaye 18 000 0000 frw abaturage bayikesha ahanini kuba uwo murenge uri muri gahunda y’icyerekezo 2020 umurenge (VUP) yatangiye mu karere ka Ngororero muri Nyakanga 2008 igatangirira mu murenge wa Muhororo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko koperative  Umurenge Sacco Muhororo itanga inguzanyo zo mu buhinzi,... Read More